Ibidukikije

Umushinga LDCF3 wahinduye amateka ya Gakenke binyuze mu kubaka Ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere yako igizwe n’imisozi miremire, aho byatwaraga ubuzima bw’abantu, bigasenya ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri nanone bigatwara amatungo ndetse hakangiriza hegitari z’ubutaka buhingwa.

Hari raporo bigaragaza ko ibiza byanasenye inzu z’imiryango isaga 1600 ndetse kugeza ubu haracyari indi miryango igera ku 1141 iri mu manegeka akabije mu gihe abandi ibihumbi bitanu badatuye ku midugudu guhera mu mwaka wa 2020.

Ibi byatumye mu kwezi kwa Kamena 2022, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), itangiza umushinga witwa LDCF3 wo gusubiranya imisozi n’ibibaya no kubakira ubudahangarwa imidugudu yo mu cyaro (Ecosystem/Landscape Approach to Climate Proof the Rural Settlement) ugamije gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abaturage bo mu karere ka Gakenke barimo kugenda babona impinduka nziza mu buzima bwabo babikesha uyu mushinga wabafashije kwimurwa bava mu duce twugarijwe n’ibiza bajyana mu mudugudu utekanye kandi ubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu mpinga y’umusozi wa MUZO, mu karere ka Gakenke ni hamwe mu hagezweho n’ibikorwa by’umushinga LDCF3 byibanze ku kubaka umudugudu w’icyitegererezo mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu bari basanzwe bahangayikishijwe no gutura mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga bizwi nk’Amanegeka.

Muri aka karere abaturage barenga bishwe n’ibiza n’inkangu z’imisozi mbere y’uko uyu mushinga utangira. Kuri benshi mu bagenerwabikorwa bahatujwe ndetse n’abitegura kwimurirwa muri MUZO IDP MODEL VILLEGE basanga ubuzima bwabo noneno butekanye, mu marangamutima yabo bakabifata nko kwiruhutsa.

Twizerimana Florida, mbere yo kwimukira mu mudugudu wa Muzo (IDP Model Village) yabaga mu bwoba bwo kuzatwarwa n’imvura nk’abaturanyi be bari barasenyewe n’ibiza mbere. Ati “Iyo imvura yagwaga cyane cyane nimugoroba, twabaga twugarijwe n’umutekano mucye. Icyo gihe nahitanga niruka nkahunga ntinya ko amazi y’imvura yadutwara.”

Inzu zubakwa muri uyu mudugudu zubakwa hagendewe ku mbata y’inzu (igishushanyo mbonera) igendanye no kubungabunga ubutaka bushobora kuba buto bityo bukabyazwa umusaruro hubakwa inzu mu buryo bwa 2in1 na 4in1 zigahabwa abaturage nk’igisubizo nyamukuru kigamije gukemura ikibazo cy’inzu ariko hubwakwa izihuzwa no gukoresha neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije muri rusange, zishobora no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Rwakageyo Théogène ni umwe mu bagize imiryango itandatu yimuriwe muri izi nzu z’icyitegererezo, yasobanuye ibyiza by’izi nzu ugereranyije n’izo babagamo mbere. Biteganyijwe ko Ikigo REMA kibinyujije mu mushinga LDCF3 kizubaka inzu zirenga 300 ku bufatanye bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority) n’Akarere ka Gakenke.

Mu mudugudu habonetse imirimo

Uretse kubaka amazu, umushinga wa LDCF3 wateje imbere ubukungu bw’abanyagakenke binyuze mu guhanga imirimo no guhugura abaturage mu myuga. Nk’uko bitangazwa na Charles Sindayigaya, umukozi wa REMA uyobora ibikorwa by’umushinga LDCF3 , avuga ko umushinga umaze guhanga imiromo isaga 56,000 mu turere twa Gakenke na Kirehe aho uyu mushinga LDCF3 ukorera.

Ati “Mu rwego rwo gutuma abaturage bagira ubushobozi burambye bwo kwihangira imirimo, hateganywa ibikorwa birimo kubaka isoko ry’abaturage n’Ikigo cy’imyuga kizwi ku izina ry’Agakiriro, byose bigamije gufasha cyane cyane urubyiruko kwiteza imbere.”

Ibi byemezwa n’urubyiruko usanga rukora kuri izo nyubako nk’abahereza b’abafundi cyangwa indi mirimo runaka bavuga ko bamaze gutangira kwiteza imbere babikesha amafaranga bahembwa mu mudugudu wa Muzo.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ashima cyane uruhare rw’uyu mushinga mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu cyaro, anasaba abaturage kubungabunga ibyo bagejejweho kugira ngo bizagire akamaro mu buryo burambye kabone n’ubwo umushinga wazaba wararangiye.

Mukandayisenga Vestine yaragize ati: ” icya mbere n’uko bariya baturage tunasaba gufata neza ariya mazu. Ntibagomba kumva ko ari inzu z’umushinga ngo batangire kuzifata nabi nibucya ngo batangire gutabaza ubuyobozi bw’akarere. Ni izabo, tuzabegera tubagire inama Kandi tubane hafi ndetse na biriya biti bihaterwa byose tuzabigisha uko bagomba kubirinda kwangizwa.”

Mukandayisenga Vestine uyobora akarere ka Gakenke

Uyu mushinga uzwi ku izina rya “Ecosystem/Landscape Approach to Climate Proof the Rural Settlement Programme of Rwanda” ni gahunda y’imyaka itandatu igamije gushyira gahunda y’imiturire y’icyaro mu Rwanda mu murongo uhamye urwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Uzarangira utwaye ingengo y’imari y’amafranga y’u Rwanda asaga miriyoni 8 z’amadolari ya Amerika

Ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda binyuze muri REMA, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo uturere twa Gakenke na Kirehe, uterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikihe (GEF) binyuze mu Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP)

Twizerimana Florida ari mu bahawe inzu muri uyu mudugudu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *