Uburengerazuba: Abakora umwuga wo gutwara ubwato mu Kivu bifuza gushyirirwaho uburyo bwo gukorera impushya
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu bwato bunini mu kiyaga cya Kivu bifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato nk’uko bikorwa mu bundi bwikorezi, bityo bigafasha mu guca akajari gakorerwa mu mwuga wabo.
Aba bashoferi bagaragarije Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) iki kibazo mu nama iheruka kubahuza, ubwo bareberaga hamwe iterambere ry’uyu mwuga.
Ntezirizaza Anastase ni umwe mu batwara ubwato mu kiyaga cya Kivu, yavuze ko bifuza ko habaho amahugurwa ahoraho muri uyu mwuga bakajya bahabwa n’impushya zo gutwara ubwato.
Ati “Turasaba ko mwadufasha guca akajagari kari muri uyu mwuga dukora, nta murongo bifite; hagashyirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato nk’uko zikorerwa mu bundi bwikorezi.”
Ntwali Patrick nawe ni umwe mu bashoferi b’ubwato, atwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu. Yavuze ko buri wese ushaka gukoresha ubwato abufata akagenda rimwe na rimwe bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu atwaye.
Ati “Mu muhanda umu motari afite uruhushya rumwemerera gutwara moto, ubwikorezi bwo mu mazi tubona bwarasigajwe inyuma turifuza ubumenyi n’impamyabumenyi bizatuma tuwukora kinyamwuga.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) bwashimiye aba bashoferi uruhare rwabo mu iterambere ry’ubu bwikorezi, bubizeza ko ibibazo byose bahura nabyo muri ubu bwikorezi bizwi; bunabizeza gushyira imbaraga nyinshi hashakwa uko hashyirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato.
Twagirimana Theoneste Umuyobozi w’agateganyo wungirije muri RTD; yagize ati “RTDA izi uruhare rwanyu rukomeye mugira mu iterambere muri uru rwego, nka Leta turabishyiramo imbaraga mu buryo bushoboka bwose kugirango ibyo mukora ube ufite inyandiko yerekana ko ibyo ukora ko ubisobanukiwe.”
Ubwikorezi bwo mu mazi nibwo bwikorezi butwara ibintu byinshi kurusha ubwo mu muhanda, bubumbatiye iterambere ry’igihugu, ubukerarugendo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhahirane bw’ibihugu bituranye n’u Rwanda.
MUHIRE Donatien/ Rusizi

